Friday, December 12, 2014

Microsoft .Net Framework 4.5

[Kanda aha uyikurure .Net 4.5]
Kubera ko amalogiciel n'amaporogaramu ya mudasobwa agenda yiyongera buri kanya cyangwa se buri gihe, Microsoft ihora ikora utuntu umuntu yakwita ko ari uduporogaramu duto dufasha, Porogaramu nyamukuru wa Windows (Operating System/Système d'explotation) gukora neza.

Abantu benshi bakoresha imashini zikoresha Windows (XP,Vista,7,8,10) rero bakunze kugira ibibazo by'uko usanga igenda ikora ubundi ntikore cyangwa ikagenda iguha amakuru ko hari ikibura cyangwa se gikenewe kongerwamo. Usibye Virusi gusa mu gihe waba udafite porogaramu izirinda (Antivirus) naho ubundi Windows nta kindi kintu kiyigiraho ingaruka atari amaporogaramu aba ashaka kuvugururwa (update/mise à jour) ngo akorane na Windows neza.