Monday, March 21, 2016

Twitter : Buza Video guhita igaragara (AutoPlay)

Muri iyi minsi, Twitter na Facebook bongeyemo uburyo bwo gusangira amavidewo (Videos) ndetse n'amafoto akina nka video ariyo yitwa GIF.
Ariko ari benshi batishimira ubu buryo, dore ko butuma amafaranga agenda ari  menshi cyane cyane nko ku bishyura internet bakoresheje kugura ama (Megabites) cyangwa se ibyo umuntu yakwita "Internet packs" Twibukiranya ko mu kinyarwanda amagambo akunze gukoreshwa atarabonerwa ikinyarwanda nyacyo, tuzajya rero tubivanga mutwihanganire.
UKO WABUZA VIDEO KWIKINISHA (AUTOPLAY) MURI TWITTER



  • Kanda ku  ifoto yawe
  • Kanda kuri Settings / Paramètres
  • Jya ku ibaba ryitwa Account / compte
  • Manuka hasi ahanditse Video Tweets ukuremo akamenyetso "V"
  • Hanyuma kanda hasi Save Changes / Validez

NB: Abantu benshi bakunze gukanda kanda uko biboneye ku kintu cyose kiri kuri internet, ibyiza ni ngombwa kujya mubanza gusoma cyangwa mukabaza ababizobereyemo mwegeranye cyangwa  muturanye.
Clement Mukimbili
Ahandi wabisanga >> Fredzone