Thursday, December 23, 2021

Kaspersky Offline Updates

Kaspersky yasohoye Agaporogaramu gashya gafasha kubona Updates zayo mu gihe byari bisanzwe bigora kuba wazibona udafite internet, kuri mwe ba IT twababwira iki rero mwakabona aha hakurikira Kanda cg mugasoma izi Notes

Ukeneye Kaspersky Antivirus | Internet Security twandikire cg hamagara


Sunday, November 28, 2021

Inyuguti 10 nziza za Google wakoresha ku bitabo byawe - Inyuguti z'ubuntu ku bashushanya

Inyuguti za Google zifashishwa mu gushushanya

Urashaka gukora igitabo kirimo imyandikire myiza ariko ugasanga utarateganyije ko wagura inyuguti z'myandikire?

Niba umeze nka njye, ugasanga ushaka gukora cyangwa kwigana imyandikire myiza y'ibitabo ukunda.

Thursday, October 14, 2021

Wari uzi icyo bisobanura?

CAPTCHA: Completely Automated Public Turing Test to tell Computers and Humans Apart
Cc/Bcc: Carbon Copy / Blind Carbon Copy
CCTV: Closed Circuit Television

Amateka: Ku ya 14 Ukwakira 1999, urupfu rwa Julius Kambarage Nyerere.

Kuri uwo munsi, Afurika yatakaje umwe mu bayobozi bakomeye mu mateka yarwo yitwaga "Mwalimu" (Umwigisha). Julius Kambarage Nyerere wahoze ari Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, yavukiye i Butiama (mu majyaruguru ya Tanzaniya, hafi y’ikiyaga cya Victoria) muri Mata 1922. Yize i Edinburgh, mbere yo gusubira mu rugo no gushinga, mu 1954, Umuryango w’ubumwe bw’igihugu cya Tanganyika. (Tanganyika African National Union mu mpine TANU). Binyuze mu bushobozi bwayo bwo gukangurira abaturage bose b’igihugu mu rugamba rw’amahoro rwo guharanira ubwigenge (1954-1961), byatumye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika ya Tanganyika uba ingufu za politiki zitavuguruzwa.

Sunday, August 15, 2021

Assomusiyo: Sangiza abandi ikarita z'ibyishimo


Kinyarwanda 
Kenshi mu minsi mikuru dukunze gushaka uko twakoherereza abavandimwe hirya no hino, ikarita z'ibyishimo bitandukanye. Kwifurizanya umunsi mwiza, n'ibindi. Uyu munsi wa Assomusiyo ya Bikira Mariya rero twabakoreye ikarita ebyiri z'ubuntu mwasangiza inshuti.
Hitamo mu Kinyarwanda► iya Iya mbere| Iya kabiri.
Ukeneye se ikarita yawe bwite, twandikire cg duhamagare tuyigukorere ku giciro cyiza.

Saturday, July 24, 2021

MANGO: Ibiciro bya Internet


Tumaze igihe dukoresha Interineti yihuta cyane yo mu bwoko bwa 4G, dore ko yamaze gusakara mu Rwanda hose. Kimwe mu bigo rero bitanga uyu muyoboro MANGO kikaba cyarashyize hanze ibiciro bishya musanga ku mbonerahamwe iri ku rubuga rwacyo, cyangwa se hano kuri blog yacu.

We have long been using the fastest 4G Internet, which has spread all over Rwanda. So one of the companies that offer this channel, MANGO has put out new prices that you can find on the chart on its website, or here on our blog.

Wednesday, July 21, 2021

AirTel: Ibiciro bya Internet


Mu gitondo incuti yatwandikire ishaka kumenya ibiciro bigezweho bya Internet mu kigo cy'itumanaho mu Rwanda cya AirTel, maze bituma duhita tubona ari ngombwa ko namwe twabibasangiza.
Ibyo biciro ngibi hasi aha muhitemo ibibakwiye.


In the morning a friend wrote to us wanting to know the current prices of the Internet at the AirTel Rwanda telecommunications center, and made us immediately feel the need to share them with you.

Tuesday, July 20, 2021

Eid-al-Adha: Sangiza inshuti zawe Ikarita z'ibyishimo.

Kinyarwanda 
Kenshi mu minsi mikuru dukunze gushaka uko twakoherereza abavandimwe hirya no hino, ikarita z'ibyishimo bitandukanye. Kwifurizanya umunsi mwiza, n'ibindi. Uyu munsi wa Eid-al-Adha rero twabakoreye ikarita ebyiri z'ubuntu mwasangiza inshuti. Hitamo mu Kinyarwanda iya WhatsApp | Facebook.
Ukeneye se ikarita yawe bwite, twandikire cg duhamagare tuyigukorere ku giciro cyiza.

Monday, July 12, 2021

Wakora Ubucuruzi Bwawe Binyuze mubikorwa byo Kwamamaza kuri Telephone ngendanwa.

Kwamamaza kuri terefone bigufasha kugera ku bakiriya bawe bashobora kuba bagenda mu gihe cy'amasaha yakazi. ntibikiri ngombwa kwishingikiriza urutonde rw'ubutumwa buhenze kandi butoroshye bwo gukoresha za e-mail kandi bigora rimwe na rimwe no kubukoresha.

Umubare munini w'ibigo bito n'ibiciriritse bifite amafaranga make yo gushora muburyo gakondo bwo kwamamaza. Ibigo byinshi bito n'ibiciriritse byatangaje ko byakubye kabiri ibicuruzwa byabyo mu mwaka wa mbere bibishyize mu bikorwa. [Izindi mbuga zakugirira akamaro ]

Friday, July 9, 2021

Aho wakura Code z'ibihugu ushaka guhamagara.


Igihe kimwe naramutse nibaza nimero mbonye  impamagaye, ntangira gushakisha aho ikomotse nibwo nabonye uru rubuga ko ari ingirakamaro.

CountryCode.org ni urubuga muri zimwe tubashakishiriza, rushobora kuguha amakuru yizewe ya Code wakoresha kugirango uhamagare mu kindi gihugu. Si Code gusa kandi ruguha ahubwo rugura n'andi makuru kuri buri gihugu ushatse.

Friday, June 25, 2021

Rwanda Guide urubuga rw'ubukerarugendo ku bakoresha Igifaransa


... Ubukerarugendo buherekejwe no gufashanya mu mutima w'u Rwanda buzagushimisha. Mu rugendo ruherekejwe n'amafoto ugana mu Akagera cyangwa kuvumbura ikiyaga cya Kivu, urombereje umuhanda w'icyayi cyangwa guhagarara hejuru y'ishyamba rya Nyungwe, kugirango ube hafi bishoboka y'amateka y'abaturage b'u Rwanda, RwandaGuide ituma uhura n'ibyo utazibagirwa ...

Aya ni amagambo atangirana n'uru rubuga tugerageje gushyira mu kinyarwanda.

Wednesday, June 16, 2021

Encycolorpedia: Urubuga rutanga amabara atandukanye


Uri umuntu ukunda gushushanya ukoresheje mudasobwa cg izindi porogaramu zitandukanye? Tubonye byaba byiza tukurangiye urubuga Encycolorpedia wareberaho cg washakiraho ubwoko bw'amabara yose wifuza. Dore ko ngo burya ari ibara ari uburyohe bw'ikintu icyo ari cyo cyose nta wakuburanya. (les goûts et les couleurs ne se discutent pas | there’s no accounting for taste)

Thursday, April 29, 2021

Wari uzi ingano y'isukari iba mu binyobwa bidasindisha

Hirya no hino wumva abantu bavuga ngo kunywa inzoga, cg fanta ni bibi, icyaha cg se ibindi bishakiye. iyi nkuru ntije kukubwira ibyo, ahubwo ije kukumenyesha ingano y'isukari iri mu binyobwa bimwe na bimwe tumenyereye ko bidasindisha. Urugero: Fanta.
Fanta isanzwe (Orange, Citron) icupa ritoya (375ml) ririmo 41g (Amagarama) bingana n'utuyiko duto 10,3 (naho ubaze mililitiro 100ml: 10.9g zihwanye n'utuyiko duto 2.7) mu cyegeranyo kiri hasi aha, muraza kubonamo ko Coca-cola benshi dukunda irimo hafi utuyiko16 muri mililitiro 600. Byirebere mu mbonerahamwe ikurikira

Tuesday, April 27, 2021

Manuals Lib ( Urubuga rutanga ibitabo bisobanura )


Urashaka imfashanyigisho kumurongo? Manuals Lib iriho kugirango igufashe kuzigama igihe cyakoreshejwe mugushakisha. Nk'uko abayikoze babisobanura, ububikoshingiro bwayo bugizwe na dosiye zirenga 4.711.149 ziri muri pdf kandi igenda irushaho kwaguka buri munsi! Gusa andika ijambo ryibanze murwego rwo gushakisha hanyuma ushake icyo ushaka! Ibisubizo by'ishakisha birimo izina, ibisobanuro, ingano n'umubare w'impapuro. Ushobora gusoma igitabo kumurongo cyangwa kugishyira muri mudasobwa yawe. Byongeye kandi, inyandiko zirashobora gusangirwa kumurongo rusange. Murakaza neza! | Kanda aha ushakishe ibi bitabo |