Thursday, November 27, 2014

Mozilla Firefox: imyaka icumi y'abakoranabushake


English | Icyongereza]
Mu gihe abakora iyi porogaramu yo gushakisha amakuru kuri internet bari kwizihiza imyaka 10 bamaze bafatanya mu kuyitaho no kuyivugurura buri gihe, bamaze gukora akantu keza kazafasha abayikoresha kuba bajya barinda amabanga yabo bitabagoye.

Tuesday, November 11, 2014

Uko wasubiza Mozilla Firefox ubushyashya bitakugoye

Benshi mu bakoresha internet, mukunze guhura n'utubazo rimwe na rimwe iyo muri gushakisha ibintu bitandukanye kuri internet.

Muti se kandi barashaka kutubwira iki? Nta kindi ni ikibazo abantu bakunze guhura nacyo cyo kuba Porogaramu yagenewe gushakisha amakuru anyuranye kuri Internet yitwa Mozilla Firefox, igera aho igatangira gukora nabi mu buryo umuntu uri kuyikoresha atangira kumva atayishaka.

Monday, November 10, 2014

Windows 8 Uko wakongera Toolbar igufasha kubona amwe mu maporogaramu agora kuboneka

Muri iyi minsi ku bakoresha imashini zirimo Porogaramu za Microsoft (aha mutubabarire ku kinyarwanda kivanze n'indimi z'amahanga), mwabonye ko hadutse Operating nshya ya Window 8, ikunze kugora rero kubona ka kabuton (Akaburungu) ka Windows kakwereka aho utangirira. Twifuje kubasangiza uko mwakwikorera indi Start Menu ibafasha kugera kuri porogaramu zose mwifuza gukoresha mutarinze kujya muri rwinshi
[Amashusho akurikira arabereka uko bigenda ]▼