Sunday, March 17, 2024

Mama wambyaye nzamwitura iki?

Ni indirimbo yaririmbwe na NSABIMANA MBARUSHA Jean Marie Vianey (CACA, GACA).

Uyu munyabugeni cyangwa se Umuhanzi, yavukiye i Cyangugu, aracuranga, akanashushanya. Afite abana icyenda, batatu muri bo nabo ni abanyabugeni bashushanya kandi bakanacuranga.

Yarangije amashuri y'ubugeni ku Nyundo muri za 1988. Nk'uko yabyivugiye kuri Televiziyo TV10. Avuka mu muryango w'abapantekositi. Se umubyara Andre MBARUSHIMANA yari

umuririmbyi i muri korali Gihundwe yaje guhinduka Betaniya, ayibera n'umuyobozi akayobora n'amakorari yose yo muri Cyangugu.

Yamenye gucuranga, kuko iwabo ariho habikwaga amagitari, bigatuma aboneraho akanya ko kuzicokoza, ariho yamenyeye gucuranga ari umwana. Ikindi yajyaga arebera ku bacuranzi bakuru ibyo bakora, akabifata mu mutwe, yagera imuhira, akiyubakira Gitari mu tubaho yatoraguye, agashyiraho imirya yaciye ku mashini z'amashati, akitoza atyo guturanga.

Muri 1985 yashyize indirimbo kuri Radio Rwanda yitwa MAMA WAMBYAYE NZAKWITURA IKI? (iyi ntimuyitiranye n'iya GABRIEL KABENGERA 

Mu byo yifuza avuga ko yifuza kuba yamenyekana, akaba yifuza guhura na Alain MUKURARINDA, ngo kuko yumvise afasha abandi bahanzi.

Mu bindi bintu azi gukora harimo kubaza Gitari, guhanga ibihangano n'ibindi.

Ubwo yatangaga ikiganiro kuri youtube, akaba yaravuze ko atunzwe n'umurimo wo gushushanya ndetse no kwandika ku mazu. Abakiriya be b'ibanze ni amashuri ndetse n'amakoperative y'iwabo i Cyangugu. Asoza avuga ko akazi kabaye gakeya cyane kubera iterambere ryaje rikoresha imashini.

Umwanditsi: Clement Mukimbili

Aho byakuwe: Youtube

No comments:

Post a Comment