Wednesday, October 3, 2018

Uko wakura paje zimwe na zimwe muri PDF.

Muri iki gihe ibitabo byinshi, amategeko biboneka kuri internet usanga bibitse mu buryo bwa PDF (Portable Document File) akenshi usanga abantu baba bakeneye kuba bakuramo amapaji makeya bakoresha cyangwa bakwifashisha mu buryo butandukanye; mu kwiga, mu kubika amategeko ukwayo (urugero ni mu Igazeti ya Leta aho usanga yasohotse ifite amategeko akubiye hamwe kandi wenda umuntu ashakamo makeya)
Ibi rero birashoboka mu gihe ufite Internet, wakoresha iyi [ Link.]
 
Uko bikorwa:


Ukimara gufungura iyi link, ubona aho ushyira fishier/file yawe ukoresheje uburyo bwa slide ( gukanda kuri file yawe ukayinyereza uyiganishamo) reba ku ifoto hejuru ahanditse ngo Drop file here = Shyira ifoto aha, cyangwa Clic to select files = Kanda uhitemo file, nyuma rero ukagenda ukanda (clic) kuri paji ukeneye gukura muri document yawe. Noneho ukamanuka hasi  ukabona buto (button) ukanda ivuga ngo Extract. ukabona indi paji ikwereka kuba wabika kuri mashine yawe cg kuri Dropbox cg GoogleDrive


Ikindi kandi ushobora kuyifashisha uzabonaho n'izindi tools nyinshi ingero:
Convert to PDF = Guhindura Muri PDF
Convert PDF to .. = Guhindura PDF uyijyana mu ...
Join files to one PDF = Guhuza amapaji atandukanye muri PDF imwe n'ibindi n'ibindi. mwisomere gusa biri mu cyongereza. Ariko ntibikomeye

No comments:

Post a Comment