Social_Links

Google | Yahoo! | Facebook | Make Us Your Home Page

Monday, November 10, 2014

Windows 8 Uko wakongera Toolbar igufasha kubona amwe mu maporogaramu agora kuboneka

Muri iyi minsi ku bakoresha imashini zirimo Porogaramu za Microsoft (aha mutubabarire ku kinyarwanda kivanze n'indimi z'amahanga), mwabonye ko hadutse Operating nshya ya Window 8, ikunze kugora rero kubona ka kabuton (Akaburungu) ka Windows kakwereka aho utangirira. Twifuje kubasangiza uko mwakwikorera indi Start Menu ibafasha kugera kuri porogaramu zose mwifuza gukoresha mutarinze kujya muri rwinshi
[Amashusho akurikira arabereka uko bigenda ]▼

Shyira akabeba (sourie/Mouce) kuri taskbar Kanda buton y'ibumoso,


zamuka ukande ahanditse Toolbars ukomeze ujye ahanditse New toolbar,
harafunguka idirishya riguha ahanditse Folder hasi maze wandikemo iyi aya magambo. ( Ushobora gukora Copy Paste )
%ProgramData%\Microsoft\Windows\Start Menu\Programs
Urangije urabona Menu ikoze gutya maze ujye uhitamo porogaramu ushaka gukoresha

 Clement Mukimbili

No comments:

Post a Comment