Thursday, November 27, 2014

Mozilla Firefox: imyaka icumi y'abakoranabushake


English | Icyongereza]
Mu gihe abakora iyi porogaramu yo gushakisha amakuru kuri internet bari kwizihiza imyaka 10 bamaze bafatanya mu kuyitaho no kuyivugurura buri gihe, bamaze gukora akantu keza kazafasha abayikoresha kuba bajya barinda amabanga yabo bitabagoye.

Mwe mukunda gukoresha Browser ya Mozilla Firefox rero, hari agashya yazanye,ko kurinda documents zanyu aho yakoze akantu kameze nka buto (button) uhitamo gusiba History (historique) ni ukuvuga imbuga uba wasuye, kandi mwibuke ko ziba zihishe ibyitwa cookies (umuntu agenekereje ni amakuru ajyanye na mudasobwa [PC] yawe, na za servers (imashini ziri kure zibitse imbuga za internet) yagiye isura n'amategeko yose abigenga.
Iyi buto rero uyireba hejuru, ahagana i bumoso bwa browser nk'uko ubibona ku iyi shusho iri hasi ▼ Icyitonderwa: ushobora guhitamo gusiba Iminota 5, Amasaha 2, cg se umunsi wose (24hrs)

No comments:

Post a Comment