Menu

Drop Down MenusCSS Drop Down MenuPure CSS Dropdown Menu

Saturday, December 7, 2019

Ese wasubiza Windows 10 muri Machine yawe

Ubusanzwe Imashini yaguranwe na Os (Operating System) ya Windows 10 iba yarashyize license key muri Bios yayo, ushobora rero kongera kuyisubizamo nya kibazo, ukoresheje agaporogaramu gato kashyizweho na Microsoft  Kitwa MediaCreationTool.
Wifashishije aka gakoresho rero ushobora gukora Flash itari hasi ya 8GB cg se Iso cyangwa DVD.
Uko bikorwa

Jya kuri iyi link https://www.microsoft.com/en-us/software-download/windows10 
Hitamo Download tool now, uhitemo Run, numara kwemera amabwiriza, wemeze.
Ugeze ahanditse guhitamo icyo gukora uhitemo ururimi ushaka, ndetse n'ubwoko bwa win (64bit cg 32bit)
Mu gihe Flash drive yaba rero yateguwe, yishyire ahabugenewe muri usb port. Cana laptop yawe uhite utangira gukanda kuri Esc ya keyboard (clavier) yawe. Uhereye kuri Menu ureba kanda buto ya F9, maze wifashishe twa dukoni tuzamuka cg tumanuka ←↓↑→ (Arrow keys) uhitemo usb. Kanda Enter.
Mu gihe uri kuyishyiramo (Win10) hitamo Custom (uburyo busanzwe) hanyuma usibe za partition (ibyumba bigize HDD) zose. icyo gihe yagombye gushaka License key muri BIOS, ariko itayibajijie ntacyo,  wakomeza umaze guhitamo ngo "I don't have a key". Izakomeza nyuma nijya kuri internet ikore activation. Ariko nanone bikaba byiza ukoresheje Urubuga rufasha abakiriya rw'uwubatse mudasobwa yawe. (Hp, Dell, etc)

No comments:

Post a Comment