Friday, June 7, 2019

YouTube Video: Porogaramu 2 nziza zagufasha kubika video za YouTube

1-  4K Video Downloader

Iyi irihuta cyane iroroshye ku mashini, umwihariko wayo cyane ni uko ushobora no kubika (Playlist) yose.
Ikora ite rero, icyo usabwa ni ugukora copy paste ya link ya video ushaka ukayishyira ahabugenewe muri iriya porogaramu, ugahitamo uko ushaka ko video yawe iza kuba imeze (output format ex: .mp4) cg se ingano yayo (ex:240p, 360p) hanyuma ugahitamo n'aho ubika.
Iyi porogaramu rero kandi ishobora kubika uburyo bwose (formats) nka MP4, MKV, M4A, MP3, FLV, 3GP, 3D na 360-degree Video.

Ishobora kandi kubika video nyinshi icyarimwe (multi-stream download) ndetse waba ushoboye no kugura urufunguzo rwayo ukaba wabona ubushobozi bwo kubika video ndende kurushaho.
Ikindi cyiza cyayo kandi ikurura na video za Vimeo, Facebook, SoundCloud, tumblr, n'izindi... Aho byakuwe


2- WinX YouTube Downloader


Iyi nayo ni kimwe n'iya mbere usibye gusa ko yo idakorana na 3D na 360degree, ishobora kubika video muri formats zose nayo, dushyizemo iziba kuri Facebook, Vimeo na DailyMotion.
Yoroshye gukoreshwa icyo usabwa gusa ni ugukora copy paste y'aho video uyibonye ukabishyira ahabugenewe ugakanda ahanditse Download, ugahitamo aho uyibika, ibindi bikikora. Aho byakuwe

2 comments:

  1. Samsung's netbook range has always impressed us, and the NB30, boasting tactile touchscreen technology is no exception. It's easy to carry, and the touchscreen gives it a near tablet feel, although the screen doesn't twist around to give the true form factor.
    gta 5 apk

    ReplyDelete