Tuesday, June 25, 2019

Imashini yawe [Pc] igenda buhoro?


Ishusho ya techhive.com
Nigeze kubona imashini narimo nkoreraho igenda buhoro nkomeza kwibaza impamvu, biranyobera. Nkoresha uburyo bwose buzwi bwihutirwa biranga kugirango ndebe ko yakwihuta wapi.
Ngirango ku basanzwe bakora imashini cg bakosora amakosa za mudasobwa zihura nayo (Repair and Troubleshooting) musanzwe mumenyereye aho muca cg mukora kugirango imashini igenda gahoro cg se itihuta cg se ishyuha cyane ibashe gukira.
Dore rero agashya nabonye ntari niteguye ariko najyaga nibaza impamvu. [Windows Modules Installer Worker]

Iyi ni porogaramu cg se itegeko rikoranwe na Windows ryo gushakisha amakuru mashya OS (Operating System) yawe ikeneye ngo ikore neza ibyo dukunze kwita (Windows Updates) akenshi rero iyo Mudasobwa yawe ikora neza ibi bikorwa mu ibanga utabizi igihe uri kuri Internet; maze igihe ugiye kuzimya mudasobwa ukobana ubutumwa bukubwira kubanza gutegereza ngo imashini ibanze yikosore mbere yo kuyizimya cg se kuyihanganira igihe iri kwaka ngo ibanze nayo ibyuke neza.

Uburyo bwo kubikiza:

1]Banza urebe ko Windows yawe idafite uburyo bwo kwikosora (Scheduled Automatic Maintenance) bikaba byatuma itwara amasaha menshi ari byo ihugiyeho. Rebera aha =>  Control Panel > All Control Panel Items > Security and Maintenance > Automatic Maintenance.
2]Ku babizi mubonye bigoye mushobora no guhagarika iki gikorwa munyuze muri Task Manager  mugahagarika (Tiworker.exe process)
3]Byanze byose nabwo mwabuza (automatic Windows Update) gukora
=>> kugirango ubone Task Manager kanda Win+R (Run command) hanyuma andika Services.msc + Enter, reba ishusho
noneho shakisha 'Windows Modules Installer Worker' kanda ho 2 (double clik) kuri Windows Modules Installer Worker hanyuma ufungure settings ahanditse Automatic uhindure Manual. reba ishusho. 

Inama: Kanda hano kugirango wikosorere ibibazo bya Windows & unayongerere ubushoboziKu bumva icyongereza mukande murebera aho nabikuye
Clement Mukimbili

No comments:

Post a Comment