Thursday, June 6, 2019

Mozilla Firefox 70 vers. yazanye udushya twinshi

Ubu ushobora kuba wabuza Video za Publicity muri Mozilla Firefox Version 66.

Uko ugenda ubona Mozilla nshyashya niko ugenda ugira ubudahangarwa muri mudasobwa yawe cg ubwirinzi bukomeye, ubu Firefox igezweho yakoze ibitangaza ku buryo imbuga nkoranya mbaga zikunze kohereza amashusho yo kumenyesha ibikorwa ibi n'ibi cg biriya, ushobora kuba ubwawe nk'umusomyi wabihagarika ntibiguteshe igihe uri mu kazi, igihe utabishaka.

Gucunga umutekano w'ibyawe ubyirebera imbona nkubone


Ushobora kandi kuba wamenya niba amakuru yawe muri Mudasobwa cg se E-mail yawe bitibwa bitewe wenda n'uduporogaramu duto duto tukwiba, ibi wabimenya igihe ufunguye Konti (Account) muri Firefox, nyuma ikanjya ikoherereza amakuru buhoro buhoro y'uko waba wibwe amabanga n'ibindi.
Bisome mu Cyongereza

Ushobora kugendana hose Ijambo ry'ibanga na Lockbox

Mu gihe uri gukoresha Imashini (Computer) Telefoni (Mobile Smart phones) hose washobora kuba wagumana Ijambo ry'ibanga rimwe ukoresheje kariya gaporogaramu kitwa Lockbox.
Manura Lockbox App

Soma amakuru wihitiyemo kandi ugendane nayo mu mufuka.

Wifashishije App yitwa Pocket ya Firefox ushobora gusoma inkuru ushaka aho ari hose, igihe cyose ndetse n'igihe udafite murandasi (Internet)
Manura Pocket App




Sangiza, cg ohereza ibintu byinshi mu mutekano.

Kohereza ibintu by'akazi (amafoto, video, pdfs, n'ibindi) iyo ari binini cyane bikunze kugora muri email. ubu ukoresheje Konti yawe ya Firefox wakohereza ibintu bigera kuri 2.5Gb(Go), kandi ugashyiraho n'itariki bizarangira kugirango hatazagira n'ubyibira mu nzira kuko biba byahawe uburinzi (encryption|cryptage)
Gerageza Firefox Send

1 comment: