Tuesday, June 25, 2019

Imashini yawe [Pc] igenda buhoro?


Ishusho ya techhive.com
Nigeze kubona imashini narimo nkoreraho igenda buhoro nkomeza kwibaza impamvu, biranyobera. Nkoresha uburyo bwose buzwi bwihutirwa biranga kugirango ndebe ko yakwihuta wapi.
Ngirango ku basanzwe bakora imashini cg bakosora amakosa za mudasobwa zihura nayo (Repair and Troubleshooting) musanzwe mumenyereye aho muca cg mukora kugirango imashini igenda gahoro cg se itihuta cg se ishyuha cyane ibashe gukira.
Dore rero agashya nabonye ntari niteguye ariko najyaga nibaza impamvu. [Windows Modules Installer Worker]

Tuesday, June 18, 2019

Brave : Porogaramu nshya yihuta kurusha Chrome na Firefox

Nk'uko mujya mubyumva, abakoresha cyane impuga za murandasi, muzi ko kugirango umuntu abashe kubona amakuru ayo ari yo yose kuri murandasi (Internet) agomba gukoresha porogaramu yabugenewe ikora ako kazi.
Izizwi cyane kuri PC (Personnel Computer) na Mac ni IE(Internet Explorer), Mozilla FireFox, SAFARI, Google Chrome, n'izindi tutarondora ariko tutibagiwe n'izikora muri za SmartPhones.
Intyoza mu gukora za porogaramu rero nazo ntiziba zicaye ubusa, nibwo bagize gutya bazana iyitwa BRAVE.

Wednesday, June 12, 2019

Uburyo wabika Video Online nta Porogaramu

Mu nkuru yacu iheruka twabagejejeho Porogaramu ushobora kwifashisha kugirango ubashe kubika Video za YouTube n'ahandi, kugirango ubashe kuba wazireba nyuma udakoresheje Internet.

Hari ubundi buryo rero twakuboneye wakwifashisha mu gihe ufite Telefoni ngendanwa cg se uri kuri Mudasobwa itari iyawe nko muri (Cyber Café); cg se wifuza ko wakoresha ahantu hari Connexion yihuta. urubuga rwitwa Y2mate rwagufasha kuba wabika Video ukuye kuri YouTube, Facebook, Dailymotion, Youku n'ahandi, noneho ukaba washobora kua wahindura muri (Formats) ushaka.
Uru rubuga rero rushobora kugufasha guhindura Video muri buryo iba yaba :  MP4, M4V, 3GP, WMV, FLV, MO, MP3, WEBM, n'izindi.

Friday, June 7, 2019

YouTube Video: Porogaramu 2 nziza zagufasha kubika video za YouTube

1-  4K Video Downloader

Iyi irihuta cyane iroroshye ku mashini, umwihariko wayo cyane ni uko ushobora no kubika (Playlist) yose.
Ikora ite rero, icyo usabwa ni ugukora copy paste ya link ya video ushaka ukayishyira ahabugenewe muri iriya porogaramu, ugahitamo uko ushaka ko video yawe iza kuba imeze (output format ex: .mp4) cg se ingano yayo (ex:240p, 360p) hanyuma ugahitamo n'aho ubika.
Iyi porogaramu rero kandi ishobora kubika uburyo bwose (formats) nka MP4, MKV, M4A, MP3, FLV, 3GP, 3D na 360-degree Video.

Thursday, June 6, 2019

Mozilla Firefox 70 vers. yazanye udushya twinshi

Ubu ushobora kuba wabuza Video za Publicity muri Mozilla Firefox Version 66.

Uko ugenda ubona Mozilla nshyashya niko ugenda ugira ubudahangarwa muri mudasobwa yawe cg ubwirinzi bukomeye, ubu Firefox igezweho yakoze ibitangaza ku buryo imbuga nkoranya mbaga zikunze kohereza amashusho yo kumenyesha ibikorwa ibi n'ibi cg biriya, ushobora kuba ubwawe nk'umusomyi wabihagarika ntibiguteshe igihe uri mu kazi, igihe utabishaka.

Gucunga umutekano w'ibyawe ubyirebera imbona nkubone