Wednesday, December 2, 2020

Important Shortcut Keys for Computer

 

CTRL+A - Select All

CTRL+C - Copy

CTRL+X - Cut

CTRL+V - Paste

CTRL+Z - Undo

CTRL+B - Bold

CTRL+U - Underline

Monday, August 10, 2020

Uko watsinda ikizamini cya Polisi

homebiztec - Rwanda
Usomye umutwe w'iyi nkuru wagira amatsiko menshi, ariko siko biri. Maze amasaha ndi kureba imbuga nshyashya ziri mu Rwanda, nanjye mbigwaho, nsanga ari ngombwa kuba nabamenyesha uko nabibonye. Mu by'ukuri, imbuga zikorwa n'abanyarwanda zitangiye kwiyongera kandi zigiye zigira akamaro kenshi kandi gatandukanye ku buryo bigoye guhita ubyibonera ushakishije kuri Google.

Umutwe w'iyi nkuru wagutera ubwoba cg se ukagirango hari ikindi kizamini ugiye guhura nacyo. Reka da! Ahubwo ni inama nasanze yanditse ku rubuga rwigisha kandi rugasobanura amategeko y'umuhanda mu Rwanda kandi mu Kinyarwanda. Uru rubuga rwitwa www.ikizamini.com

Thursday, May 7, 2020

Ibyatsi byirukana Imbeba n'utundi tunyamaswa tumeze nka zo

Nta muntu uyobewe ko imbeba zitatanya ibintu mu nzu, zikubagana, zirya imyenda, ibiryo, n'ibindi bintu byinshi mu nzu cg mu biro (bureau/Office).

Izi kandi zishobora no kwangiza imyaka mu murima no busitani, kandi zikabikora zisize n'inkari n'amahurunguru yazo

Monday, May 4, 2020

Kuki URUHUSHYA rwa SSL ari ngombwa kuri SiteWeb (Urubuga) yanyu?

Kenshi dukunze kujya gushaka amakuru cg se ibikorerwa kuri Murandasi, cyane cyane dukoresheje Urubuga rwo gushakisha ruzwi nka Google, ariko tukanakoresha Porogaramu (Browser) yabo yitwa Google Chrome. Iyi rero ikunze guhita igaragaza ko urubuga usuye rudafite ubwirinzi bwizewe cg buhagije; bikaba byatuma abakiriya bawe batizera kuba bakoresha SiteWeb yawe bagura cyangwa bishyura hakoreshejwe iryo koranabuhanga.