Uretse kuba abantu bagufi batajya basaza vuba, ikindi ubaziho ni iki?
Source: WhatsApp (15/01/2022)
Muri uyu mwaka, mumbabarire jye nta kintu na kimwe nifurije uwo ari we wese.
Source WhatsApp Status (30/12/2021)
Uyu mwaka nta muntu mbeshye ngo hari icyo mwifurije.
Niba ushaka *umwaka w'amata nubuki*, uzorore inka n'inzuki.
Niba ushaka*Urukundo*, banza ukunde urebe ko nawe udakundwa.
Niba ushaka *Ubuzima bwiza*, gura mutuelle univuze ku gihe.
Niba ushaka *Amahoro*, banza uyahe abandi nabo bazayaguha.
Niba ushaka *Ubukire*, kura amaboko mu mifuka ukore.
Maze imyaka myinshi abantu banyifuriza umwaka w'amata n'ubuki, *nyamara amata nyabona niyushye akuya, ubuki bwo buranahenda litiro 1 ngo ni 5000 Rwf*
*Haranira ibyiza muri 2022 kandi uzabigeraho.*
Source Facebook story: Kayitare Hamada (29/12/2021)