Thursday, April 29, 2021

Wari uzi ingano y'isukari iba mu binyobwa bidasindisha

Hirya no hino wumva abantu bavuga ngo kunywa inzoga, cg fanta ni bibi, icyaha cg se ibindi bishakiye. iyi nkuru ntije kukubwira ibyo, ahubwo ije kukumenyesha ingano y'isukari iri mu binyobwa bimwe na bimwe tumenyereye ko bidasindisha. Urugero: Fanta.
Fanta isanzwe (Orange, Citron) icupa ritoya (375ml) ririmo 41g (Amagarama) bingana n'utuyiko duto 10,3 (naho ubaze mililitiro 100ml: 10.9g zihwanye n'utuyiko duto 2.7) mu cyegeranyo kiri hasi aha, muraza kubonamo ko Coca-cola benshi dukunda irimo hafi utuyiko16 muri mililitiro 600. Byirebere mu mbonerahamwe ikurikira

Tuesday, April 27, 2021

Manuals Lib ( Urubuga rutanga ibitabo bisobanura )


Urashaka imfashanyigisho kumurongo? Manuals Lib iriho kugirango igufashe kuzigama igihe cyakoreshejwe mugushakisha. Nk'uko abayikoze babisobanura, ububikoshingiro bwayo bugizwe na dosiye zirenga 4.711.149 ziri muri pdf kandi igenda irushaho kwaguka buri munsi! Gusa andika ijambo ryibanze murwego rwo gushakisha hanyuma ushake icyo ushaka! Ibisubizo by'ishakisha birimo izina, ibisobanuro, ingano n'umubare w'impapuro. Ushobora gusoma igitabo kumurongo cyangwa kugishyira muri mudasobwa yawe. Byongeye kandi, inyandiko zirashobora gusangirwa kumurongo rusange. Murakaza neza! | Kanda aha ushakishe ibi bitabo |