Tuesday, November 11, 2014

Uko wasubiza Mozilla Firefox ubushyashya bitakugoye

Benshi mu bakoresha internet, mukunze guhura n'utubazo rimwe na rimwe iyo muri gushakisha ibintu bitandukanye kuri internet.

Muti se kandi barashaka kutubwira iki? Nta kindi ni ikibazo abantu bakunze guhura nacyo cyo kuba Porogaramu yagenewe gushakisha amakuru anyuranye kuri Internet yitwa Mozilla Firefox, igera aho igatangira gukora nabi mu buryo umuntu uri kuyikoresha atangira kumva atayishaka.


Icyo twababwira ni uko iyi Porogaramu ubusanzwe iba nziza kurusha izindi bikora umurimo umwe (Urug: Internet Explorer, Google Chrome, n'izindi) aha niyo duhisemo kuvuga, gusa izindi nazo tuzazivugaho.

Iyo rero iyi Porogaramu igize ikibazo dore uko wabigenza igatangira bundi bushya. Kanda kuri Clavier (Karaviye) yawe ahanditse [Alt] maze ubone Menu isanzwe hejuru, urebe ahanditse [Help],
hakande nanone urabona urupapuro rumanutse, hanyuma ukande ahanditse [Troubleshooting Information]
ukimara kuhakanda (Clic) urahita ubona urundi ruhande rufungutse. Uritegereza neza mu ruhande rwo hejuru, i buryo ahanditse nanone [Reset Firefox] umuntu agenekereje ni subira bundi bushya firefox.

urahakanda (urahakirika, urahafyonda) maze igahita itangira bundi bushya,
ikimara gutangira icyo gihe izahita ikubaza gukora Restore cg ukabyihorera ariko izaba ibaye nziza pe.

Short cut command wakoresha ( Alt+H ► biraguha menu uhite ukanda T)
Murakoze ni akagaruka wa mugani w'abarundi.

Clément Mukimbili

No comments:

Post a Comment