Friday, December 12, 2014

Microsoft .Net Framework 4.5

[Kanda aha uyikurure .Net 4.5]
Kubera ko amalogiciel n'amaporogaramu ya mudasobwa agenda yiyongera buri kanya cyangwa se buri gihe, Microsoft ihora ikora utuntu umuntu yakwita ko ari uduporogaramu duto dufasha, Porogaramu nyamukuru wa Windows (Operating System/Système d'explotation) gukora neza.

Abantu benshi bakoresha imashini zikoresha Windows (XP,Vista,7,8,10) rero bakunze kugira ibibazo by'uko usanga igenda ikora ubundi ntikore cyangwa ikagenda iguha amakuru ko hari ikibura cyangwa se gikenewe kongerwamo. Usibye Virusi gusa mu gihe waba udafite porogaramu izirinda (Antivirus) naho ubundi Windows nta kindi kintu kiyigiraho ingaruka atari amaporogaramu aba ashaka kuvugururwa (update/mise à jour) ngo akorane na Windows neza.

Ndetse na Windows ubwayo ikenera kuvugururwa buri gihe, kugirango ikore neza aho ihora umuntu uyikoresha agomba nibura kuba afite Internet cyangwa se byamukundira ntarenze ukwezi atayishyize kuri Internet, kugirango ibone ibiryo byayo [patches] (aha tuzagira igihe cyo kuzibasobanurira.)

Ubu rero hari porogaramu yitwa Microsoft .Net Framework 4.5 n'ubwo tuzabona umwanya wo kuyigarukaho birambuye. Umuntu agenekereje yababwira ko ari ingenzi kuyigira kandi ikaba igezweho (updated/à jour) kugirango ikore neza. Muti se arashaka kutubwira iki? Impamvu nta yindi, urugero umuntu yabaga, nko muri windows 7, iyo umuntu agiye gushyiramo Antivirus akenera aka gaporogaramu, akenshi usanga no muri izi porogaramu za Antivirus baba bagashyizemo ngo borohereze abakiriya. Iyo rero ntako, hari porogaramu nyinshi zisohoka ziyikenera.

Hasi aha hari aho mwakanda mukibonera Microsoft .Net Framework 4.5, icyo mwakwitondera ni uko mu gihe wumva udasobanukiwe neza n'ibijyanye no kwishyirira porogaramu muri Mudasobwa yawe, washaka umukanishi ukwegereye ubizobereyemo akagufasha cyangwa ukaba watwandikira cyangwa ukaduhamagara

Icyitonderwa kuri izi porogaramu kindi mugomba kubanza kureba ko ikorana cyangwa se yagenewe gukorarana na Windows yanyu.
[Kanda aha uyikurure .Net 4.5]

No comments:

Post a Comment