Thursday, November 29, 2018

SPOKEO Urubuga ruhuza abantu n'abandi.

Bantu mushakisha kumenya amakuru y'abanyu cyangwa y'abantu mutazi, inshuti cyangwa se imiryaango. hari urubuga rwabafasha.>> | SPOKEO |

Spokeo ni iki?

Ni urubuga rwagenewe gushakisha amakuru ku bantu rwifashishije izindi mbuga nkoranyambaga, mu gutanga amakuru y'ingenzi ku bantu runaka, maze rukayashyira ahantu hamwe mu buryo bworohera umuntu guhita ayabona.

Icyo Spokeo yakumarira


Gushakisha:
Waba ushakisha umuntu uguhamagaye utamuzi, waba ushaka kumenya neza inshuti, cyangwa se waba ushaka kumenya neza aho wimukira, Spokeo igufasha kugera ku makuru yizewe mu kanya nk'ako guhumbya.

Kongera guhuza abantu:
Spokeo yorohereza abantu kongera guhura nk'umuryango, inshuti, ndetse n'abakundana. Wandika gusa amazina, nimero ya telefoni, cyangwa ibindi waba uzi ku muntu hanyuma ugahabwa amakuru ya nyuma Spokeo ifite.

Icyo Spokeo idakora

Ntitanga amakuru ku bakozi n'abakoresha, ku nguzanyo, n'ubwishingizi (Credit, Insurance or Employee Screening)

Spokeo ntifite uburenganzira ku makuru arinzwe cyangwa y'abigenga, cyangwa se amakuru ku bukungu. Ntushobora gukoresha Spokeo ushakisha amakuru y'abafite imyeenda, cyangwa mu bijyanye n'ubwishingizi. Ikindi birabujijwe gukoresha Spokeo mu gushakisha abakozi wakoresha.

ICYITONDERWA:
Si ubuntu gushakisha amakuru kuri uru rubuga, wishyura amafaranga make hakurikijwe amakuru ushaka.

No comments:

Post a Comment