Wednesday, June 12, 2019

Uburyo wabika Video Online nta Porogaramu

Mu nkuru yacu iheruka twabagejejeho Porogaramu ushobora kwifashisha kugirango ubashe kubika Video za YouTube n'ahandi, kugirango ubashe kuba wazireba nyuma udakoresheje Internet.

Hari ubundi buryo rero twakuboneye wakwifashisha mu gihe ufite Telefoni ngendanwa cg se uri kuri Mudasobwa itari iyawe nko muri (Cyber Café); cg se wifuza ko wakoresha ahantu hari Connexion yihuta. urubuga rwitwa Y2mate rwagufasha kuba wabika Video ukuye kuri YouTube, Facebook, Dailymotion, Youku n'ahandi, noneho ukaba washobora kua wahindura muri (Formats) ushaka.
Uru rubuga rero rushobora kugufasha guhindura Video muri buryo iba yaba :  MP4, M4V, 3GP, WMV, FLV, MO, MP3, WEBM, n'izindi.


Uko ikoreshwa iyo umaze kuyivungura, ubona isa nk'iyi shusho:

Hanyuma ugashyira Link ya Video hariya uko bimeze ku ishusho:

Nyuma kanda start itukura, ibindi birikora noneho ubone aho wakanda umanura amashusho bitewe n'ingano ushaka nk'uko ifoto ibigaragaza:
Umaze gukanda Download, haza ishusho igaragara gutya, nyuma bigatangira kwihindura (iyo haje ikindi sibyo):
noneho hagataho umwanya wo gushaka aho ubika video yawe ukurikije iyi shushyo:


Icyitonderwa:
Uru rubuga rugira Amatangazo menshi  (Publicity) ugomba kuba uri umuhanga kugirango ubashe kuba wabona video. Ikindi akenshi babanza kuguha Video ya mbere ubundi bagatangira kukwereka amatangazo. Mu gihe wabonye haza amatangazo menshi ongera utangire bundi bushya aho watangiriye mbere birakorohera. cg ukande hejuru kuri Logo ya Y2mate, cg nanone aha => Y2mate

2 comments: