Wednesday, October 30, 2019

Kubasha kubara inyuguti wanditse cg se interuruo muri mudasobwa

Mwari muzi ko ushobora kubara Inyuguti (Characters), cg se interuro (Sentences) Ibika (Paragraphs) zigize ibyo wandika byose kuri mudasobwa yawe? Wakoresha uru rubuga charactercountonline.com n'ubwo hari porogaramu nyinshi zabikwereka cyane cyane iya MsWord n'izindi, ariko akarusho hano ushobora kubikora ako kanya kuri murandasi (online).
Ikindi cyiza kandi ni uko ushobora no kuba wamenya igihe ukoresha mu munota ukamenya inyuguti waba wanditse. Aha kandi ushobora kuba watanga ikizamini cyo kwandika wihuta ku muntu ushaka umukozi uzajya yandika ibitabo n'ibindi, ku bashaka kumenya by'ukuri imyihutire y'umuntu.
Dore Link wareberaho | Kanda aha | hasi ushobora kwinjiza inyuguti ushaka cg inyandiko maze ukamenya igizwe n'inyuguti zingahe? Amagambo angahe? Interuro zingahe? Ibika (igika) bingahe? cg se ahasigaye umwanya hangana gute. Urugero: Iyi nkuru igizwe n'inyuguti d 839,
Komeza inkuru urebe aho wabariria inyugutis zawe.



No comments:

Post a Comment