Monday, August 10, 2020

Uko watsinda ikizamini cya Polisi

homebiztec - Rwanda
Usomye umutwe w'iyi nkuru wagira amatsiko menshi, ariko siko biri. Maze amasaha ndi kureba imbuga nshyashya ziri mu Rwanda, nanjye mbigwaho, nsanga ari ngombwa kuba nabamenyesha uko nabibonye. Mu by'ukuri, imbuga zikorwa n'abanyarwanda zitangiye kwiyongera kandi zigiye zigira akamaro kenshi kandi gatandukanye ku buryo bigoye guhita ubyibonera ushakishije kuri Google.

Umutwe w'iyi nkuru wagutera ubwoba cg se ukagirango hari ikindi kizamini ugiye guhura nacyo. Reka da! Ahubwo ni inama nasanze yanditse ku rubuga rwigisha kandi rugasobanura amategeko y'umuhanda mu Rwanda kandi mu Kinyarwanda. Uru rubuga rwitwa www.ikizamini.com
Nkimara kurubona nasanze ntabyihererana ndavuga nti reka mbibasangize ariko namwe ibindi mwirebere na mudasobwa zanyu cg se telefoni ngendanwa zanyu.

Inama zagufasha rero gutsinda ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga nk'uko uru rubuga rubivuga ni 3 zikurikira:
1.Gukora imyitozo ihagije
2.Gufata ibisobanuro by'ibyapa
3.Kwiha intego y'igihe uzakorera ikizamini

Soma inkuru yose hano mu kinyarwanda.

Gusa iyo ukomeje kureba ibigize uru rubuga usanga rwose ruziye igihe

3 comments: