Monday, July 12, 2021

Wakora Ubucuruzi Bwawe Binyuze mubikorwa byo Kwamamaza kuri Telephone ngendanwa.

Kwamamaza kuri terefone bigufasha kugera ku bakiriya bawe bashobora kuba bagenda mu gihe cy'amasaha yakazi. ntibikiri ngombwa kwishingikiriza urutonde rw'ubutumwa buhenze kandi butoroshye bwo gukoresha za e-mail kandi bigora rimwe na rimwe no kubukoresha.

Umubare munini w'ibigo bito n'ibiciriritse bifite amafaranga make yo gushora muburyo gakondo bwo kwamamaza. Ibigo byinshi bito n'ibiciriritse byatangaje ko byakubye kabiri ibicuruzwa byabyo mu mwaka wa mbere bibishyize mu bikorwa. [Izindi mbuga zakugirira akamaro ]

Iyo bigeze ku ngamba zo kwamamaza, Ibyoroha ni ukwamamaza kuri Mobile(telefoni ngendanwa). Ubu buryo bwo kwamamaza bushobora guha ku bigo bito n'ibiciriritse  ubushobozi bwo kwamamaza kubaguzi babyo cg ababigana. Bitandukanye n'ubundi buryo bwo kwamamaza, ubu buryo bwo kwamamaza ni bumwe mu buryo bwiza bwo kugera ku bashobora kuba abakiriya ku rwego rwo hasi cyane. Iki gihe Telefoni ngendanwa (Mobile) iba ibaye nk'icyapa cyamamaza.

Hakoreshejwe telefoni gusa, isosiyete yawe nto ishobora kuvugana n'abashaka kuba abakiriya no kwerekana amakuru ajyanye n'ibicuruzwa na serivisi mu buryo busa n'isosiyete nini.

Mu manyakuri, isosiyete nini ishobora kuba ifite ibyapa byinshi bikikije umujyi ariko ku sosiyete ntoya ubu buryo bwamamaza kuri telefoni burahagije. Mu by'ukuri umubare w'amafaranga ayo ariyo yose isosiyete nto yayakoresha mu kwamamaza ibicuruzwa, ikoresheje terefone ngendanwa.

Usibye ibi, ubundi buryo bwo kwamamaza kuri terefone ngendanwa ni ugukora urubuga (website) rwa mobile. Urubuga rugendanwa cg rwo kuri mobile rusa cyane n'urubuga urwo arirwo rwose rwakorewe kuri mudasobwa.Muri ibi harimo ibintu bikurikira:  Ikirangantego (Logo) cy'isosiyete,, Aderesi yayo, ibicuruzwa cyangwa amakuru ya serivisi itanga, n'ibindi bintu bitandukanye bishobora gukoreshwa nk'igikorwa cyo kwamamaza. Na none, ibi birasa nk'ibyo icyapa gishobora kugaragaza mu bijyanye no kwamamaza. [Izindi mbuga zakugirira akamaro ]

Muri iki gihe, ubu ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu ikoranabuhanga ryo kwamamaza buboneka mu masosiyete menshi. 

Nubwo ubucuruzi bwawe butaratangira gukoresha cyangwa budakoresha ubu bwoko bw'ikoranabuhanga, ahandi byaratangiye

Inkuru y'umwimerere ya Abdulhakim
Yahinduwe mu Kinyarwanda na Clement Mukimbili.
yavuye  ku rubuga: https://echotechlearning.club/

[Izindi mbuga zakugirira akamaro ]

1 comment: