Wednesday, September 6, 2023

Iminota 5 gusa: UMUNTU NIWE WIGIRA, YAKWIBURA . . .


Mwana w'Imana, Munyarwanda wa Kanyarwanda.
Kagire Imana. Gahorane Imana. Tura utuze, ugire amahoro n'urukundo mu mutima. Ibyo ntibirangwa mu nyamaswa, no mu nyoni no mu biti, no mu mabuye. Umuntu koko ni umuntu.

Mwana wa Kanyarwanda ka RUREMA, ngize ngo tujye tunyuzamo twibwire ko tutabayeho, bukeye tukabeshwaho tukabaho. Ngize ngo tujya twibuka ko tutariho twenyine turi mu bantu b'Imana, no mu bintu by'Imana no mu hantu h'Imana. Dufite IYAKARE-RUREMA, dusangiye ukubaho n'imibereho.

Kandi ngize ngo tujye twibuka ko na twe twibeshaho tumaze kubaho. Imana irafashwa. Igihe turya n'igihe tunywa, tuba twibeshaho, Imana ntiturira. Byongeye nta muntu urira undi, ntawe unywera undi. Twibeshaho igihe tugenda , ntawe ugendera undi; n'igihe dusinziriye , ntawe usinzirira undi, bityo, bityo. Imana irafashwa, ikadufasha twifasha. UMUNTU NIWE WIGIRA, YIBURA AKIPFIRA, niko Abanyarwanda babivuga.

Byakuwe mu gitabo JYEJYEJYEWE-JYEJYENYINE
†Mgr Aloys BIGIRUMWAMI.
(P.7 §1-3)


No comments:

Post a Comment