Monday, May 4, 2020

Kuki URUHUSHYA rwa SSL ari ngombwa kuri SiteWeb (Urubuga) yanyu?

Kenshi dukunze kujya gushaka amakuru cg se ibikorerwa kuri Murandasi, cyane cyane dukoresheje Urubuga rwo gushakisha ruzwi nka Google, ariko tukanakoresha Porogaramu (Browser) yabo yitwa Google Chrome. Iyi rero ikunze guhita igaragaza ko urubuga usuye rudafite ubwirinzi bwizewe cg buhagije; bikaba byatuma abakiriya bawe batizera kuba bakoresha SiteWeb yawe bagura cyangwa bishyura hakoreshejwe iryo koranabuhanga.




Biroroshye kuba ibi byahinduka. Urubuga GoDaddy.com rutanga serivise zo kubaka no kubika za Website ku isi, rugira abantu inama zo gukoresha uburyo bwizewe bwa SSL.

SSL mu magambo arambuye ni Secure Socket Layer, mu Kinyarwanda ucishirije uburyo bw'ikoranabuhanga bumenyesha umuntu ko ashobora kuba yatanga amakuru cyangwa akagura ibintu kuri Website yawe ntacyo yikanga.

Nk'uko ishusho ikurikira ibyerekana urubuga rukoresha ubu buryo rubaho agafoto kameze nk'ingufuri hejuru, maze wakanda buton y'iburyo, ukabasha kubona uruhushya yahawe.
Mu gihe idafite ubu bwirinzi usanga yo ifite akamenyetso k'agatangaro cyangwa akabazo nk'uko ishusho yindi ibyerekana.

Ikindi ubu buryo butanga ubwirinzi bukomeye hagati ya mudasobwa (Ordinateur, Telephone, Tablet) uri gukoresha na Serveur iriho urubuga rwa Murandasi (Internet Website) uriho uguriraho ibintu cyangwa utangaho amakuru, ku buryo byagora umuntu ushaka kwiba amabanga yawe.

Urubuga Wikipedia ruvuga gutya mu cyongereza: SSL: Secure Sockets Layer, a cryptographic protocol deprecated in 2011 used for network traffic.

Ubundi bwoko bwa SSL mwabusanga aha [ Kanda ]

5 comments:

  1. Hi, I’m Miranda. I’m a student living in California. I am a fan of technology, programming, and web development. You can read my blog with a click on the button above.

    Office.com/setup
    www.Office.com/setup
    Office.com/setup
    www.Office.com/setup
    norton.com/setup
    www.norton.com/setup
    mcafee.com/activate
    mcafee.com/activate

    ReplyDelete
  2. That was nice content, keep sharing such posts.
    Also checkout Clash Royale Mod APK which is one of the best private servers of Clash Royale. In this game, there are lots of different features, such as unlimited gems, cards, and gold.

    ReplyDelete