Monday, March 21, 2016

Twitter : Buza Video guhita igaragara (AutoPlay)

Muri iyi minsi, Twitter na Facebook bongeyemo uburyo bwo gusangira amavidewo (Videos) ndetse n'amafoto akina nka video ariyo yitwa GIF.
Ariko ari benshi batishimira ubu buryo, dore ko butuma amafaranga agenda ari  menshi cyane cyane nko ku bishyura internet bakoresheje kugura ama (Megabites) cyangwa se ibyo umuntu yakwita "Internet packs" Twibukiranya ko mu kinyarwanda amagambo akunze gukoreshwa atarabonerwa ikinyarwanda nyacyo, tuzajya rero tubivanga mutwihanganire.
UKO WABUZA VIDEO KWIKINISHA (AUTOPLAY) MURI TWITTER



  • Kanda ku  ifoto yawe
  • Kanda kuri Settings / Paramètres
  • Jya ku ibaba ryitwa Account / compte
  • Manuka hasi ahanditse Video Tweets ukuremo akamenyetso "V"
  • Hanyuma kanda hasi Save Changes / Validez

NB: Abantu benshi bakunze gukanda kanda uko biboneye ku kintu cyose kiri kuri internet, ibyiza ni ngombwa kujya mubanza gusoma cyangwa mukabaza ababizobereyemo mwegeranye cyangwa  muturanye.
Clement Mukimbili
Ahandi wabisanga >> Fredzone

Friday, November 13, 2015

Outlook! ya Microsoft365 muri Tablets cg Phones

[ Kanda urebe uko Bikorwa hano ]Abantu benshi bakunze gukoresha e-mail, bakorera kuri mudasobwa zo mu biro cg zigendanwa, ariko bagakoresha gusa porogaramu za email ziba ziri online, ntibibuke y'uko bashobora no kureba email zabo ku ma mashini yabo (Desktop, Laptop, Tablets, cyangwa Telephone zigendanwa ariko zo mu bwoko bwa smartphones) Outlook rero kuva kera, uretse ko hari n'izindi porogaramu zitandukanye zikora nka yo, igenewe gushoboza umuntu kureba e-mails ze adakoresheje Internet.
Ni ukuvuga ko iyo nta connexion ihari, ushobora kujya ureba ubutumwa bwawe nta kibazo.
Icyaduteye rero kwandika ubu butumwa ni ukugirango tubahe aho murebera (link) mwe mukeneye kumenya uko bashyira outlook muri izo mashini twavuze haruguru.

Wednesday, August 19, 2015

Probleme sur l'installation de NET Framework 4.0 ?

1. Cliquez sur Démarrer, tapez cmd sur la barre de recherche, faites un clique droit sur cmd.exe 2. Choisissez exécutez en tant qu'administrateur. 3. Tapez net stop wuauserv et validez par la touche Entrer, cette commande permet d'arrêter le service Windows Update. 4. Tapez ren %windir%\SoftwareDistribution SoftwareDistribution.Old et validez par la touche Entrer, cette commande permet de renommer le ficher « softwaredistribution ». 5. Tapez net Start wuauserv et validez par la touche Entrer, cette commande permet de démarrer le service Windows Update 6. Après cette manipulation vous pouvez relancer la recherche des mises à jour et l'installation.

Tuesday, July 14, 2015

Gukuraho Auto updates kuri Adobe Cs5


[Desable auto-updates] Ushobora kuba ukoresha products za Adobe ariko ukaba ukunze kugira ikibazo cya updates(mise à jour) zimara amafaranga za hato na hato. Cyangwa se ukaba ukoresha Adobe wahawe n'umuntu yarayiguze wowe itakwanditseho; icyo gihe iyo igiye kuri internet bigaragara ko wayibye cyangwa ukayibona mu buryo budaciye mu nzira nyayo, kandi urashaka kuyikoresha. Iyi link iragufasha [Desable auto-updates] Uko bikorwa:

Vugurura Adobe Flash player

Flash Player version 18 yasohotse [Mozilla & Chrome] [InternetExplorer] Ku bakora cg bakosora za mudasobwa (PC Netbook, Notebook & Laptop) mwibuke kujya mukora upgrade ya Adobe Flashplayer, impamvu nta yindi ni uko kubera iterambere riri kwihuta, [Inkuru

Friday, May 1, 2015

Free Kaspersky Offline Virus Definitions Updates :

Gadmire Mahendra
[Kanda aha uzimanure] Mahendra Gadmire ukomoka mu Buhindi, ni umwubatsi w'imbuga nkoranyambaga, kubera gukunda Kasperky Antiviru ndetse na nyirayo Bwana Eugene Kaspersky, kandi akabona ko hari abakunze kugira ibibazo byo kubona updates zayo biboroheye, wenda se bafite internet igenda buhoro cg se nta nayo, yahisemo gukora site izajya itanga izo updates mu buryo bworoshye. 
Izo updates zikaba ziba ziri zipped (zicucitse) ugomba kuva ufite Porogaramu nto yo kuzisoma cg se kuzihambura yitwa WinRar. Dore uko iyo site web ye iteye niba ushaka kumanura izo updates  [Download Here]  
Kaspersky Last Version ► [ClicHere]
Techspot ► Kasperky 2015 Full updates for window
Post by : Clement Mukimbili 

Friday, December 12, 2014

Microsoft .Net Framework 4.5

[Kanda aha uyikurure .Net 4.5]
Kubera ko amalogiciel n'amaporogaramu ya mudasobwa agenda yiyongera buri kanya cyangwa se buri gihe, Microsoft ihora ikora utuntu umuntu yakwita ko ari uduporogaramu duto dufasha, Porogaramu nyamukuru wa Windows (Operating System/Système d'explotation) gukora neza.

Abantu benshi bakoresha imashini zikoresha Windows (XP,Vista,7,8,10) rero bakunze kugira ibibazo by'uko usanga igenda ikora ubundi ntikore cyangwa ikagenda iguha amakuru ko hari ikibura cyangwa se gikenewe kongerwamo. Usibye Virusi gusa mu gihe waba udafite porogaramu izirinda (Antivirus) naho ubundi Windows nta kindi kintu kiyigiraho ingaruka atari amaporogaramu aba ashaka kuvugururwa (update/mise à jour) ngo akorane na Windows neza.

Thursday, November 27, 2014

Mozilla Firefox: imyaka icumi y'abakoranabushake


English | Icyongereza]
Mu gihe abakora iyi porogaramu yo gushakisha amakuru kuri internet bari kwizihiza imyaka 10 bamaze bafatanya mu kuyitaho no kuyivugurura buri gihe, bamaze gukora akantu keza kazafasha abayikoresha kuba bajya barinda amabanga yabo bitabagoye.

Tuesday, November 11, 2014

Uko wasubiza Mozilla Firefox ubushyashya bitakugoye

Benshi mu bakoresha internet, mukunze guhura n'utubazo rimwe na rimwe iyo muri gushakisha ibintu bitandukanye kuri internet.

Muti se kandi barashaka kutubwira iki? Nta kindi ni ikibazo abantu bakunze guhura nacyo cyo kuba Porogaramu yagenewe gushakisha amakuru anyuranye kuri Internet yitwa Mozilla Firefox, igera aho igatangira gukora nabi mu buryo umuntu uri kuyikoresha atangira kumva atayishaka.

Monday, November 10, 2014

Windows 8 Uko wakongera Toolbar igufasha kubona amwe mu maporogaramu agora kuboneka

Muri iyi minsi ku bakoresha imashini zirimo Porogaramu za Microsoft (aha mutubabarire ku kinyarwanda kivanze n'indimi z'amahanga), mwabonye ko hadutse Operating nshya ya Window 8, ikunze kugora rero kubona ka kabuton (Akaburungu) ka Windows kakwereka aho utangirira. Twifuje kubasangiza uko mwakwikorera indi Start Menu ibafasha kugera kuri porogaramu zose mwifuza gukoresha mutarinze kujya muri rwinshi
[Amashusho akurikira arabereka uko bigenda ]▼